Church Growth Department

EPR Yibutse ku Nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kirinda, Yongera Kwiyemeza Guharanira ko Jenoside Itazongera Kubaho Ukundi

Ku itariki ya 13 Kamena 2026, EPR yateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kikaba cyabereye muri Presibiteri ya Kirinda aho Umushyitsi Mukuru waje kwifatanya n’Itorero ari Ministiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE) Dr Jean Damascène BIZIMANA.  Iki gikorwa kikaba cyarateguwe n’Itorero rya EPR mu rwego rwo kwibuka Abashumba, Abakozi bakoreraga mu bigo byayo ndetse n’Abakristo baryo kimwe n’abandi banyarwanda biciwe i Kirinda muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Igikorwa cyo kwibuka cyatangijwe no gushyira indabo mu ruzi rwa Nyabarongo, ahajugunywe Abatutsi benshi, nyuma gikomereza mu bitaro bya Kirinda mu rwego rwo kunamira no gushyira indabo aharuhukiye imibiri mu rwibutso ruhubatse.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi n’abatumirwa batandukanye, harimo uhagarariye IBUKA ku rwego rw’igihugu, umuyobozi w’akarere ka Karongi, ubuyobozi bukuru bw’itorero EPR, abapasitori baturutse muri presibiteri zitandukanye za EPR, inzego z’umutekano, abarokotse Jenoside n’imiryango yabo, abakirisitu bo mu matorero atandukanye ndetse n’abaturage muri rusange.

Iki igikorwa cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye harimo ubuhamya, ibiganiro, indirimbo zo kwibuka, gusangira Ijambo ry’Imana, ndetse n’ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye inzego zitandukanye.

Nyakubahwa umuyobozi w’itorero EPR mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, yatangiye yihanganisha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, anibutsa ko i Kirinda ariho hantu hambere hakorewe umurimo w’ ivugabutumwa rya gikristo kuva ku itariki ya 27 Kanama mu mwaka 1907. Ubwo jenoside yakorwaga igahekura itorero ndetse n’igihugu muri rusange, i kirinda hari hashize imyaka 87 abantu bahabwa amasakaramentu atandukanye. Yakomeje avugako itorero  ryagaye iyo myitwarire, rigaya abagize iyo myitwarire yo kuvutsa ubuzima bagenzi babo, ndetse rikanakura ku rutonde abagaragawe ho imyitwarire mibi, abahwamwe n’icyaha cya jenoside ndetse n’abagaragaweho ingengabitekerezo ya jenoside. Yibukije ko nyuma ya jenoside, itorero ryafashe iya mbere gusaba imbabazi, rizisaba abarokotse jenoside, abanyarwanda bose ndetse n’abizera Imana bo ku isi yose. Yashoje yibutsa abitabiriye iki gikorwa ko itorero ryafashe umurongo wo guharanira ko jenoside itazongera kubaho ukundi kandi ko itorero ritazatezuka kuri uyu mugambi.

Nyakubahwa prezida wa EPR, Rev Dr Pascal BATARINGAYA

Mu ijambo nyamukuru, Minisitiri yavuze ko amadini yose yagize abantu bakoze Jenoside yakorewe abatutsi bari mu buyobozi n’abayoboke basanzwe. Ati: « Nta dini na rimwe ridafite abayobozi, abari abashumba, abasenyeri n’abakilisitu, babaye abajenosideri. Aho harimo ikibazo kinini. » Yakomeje agira ati: « Aha i Kirinda hari umwihariko wo kuba twibuka Abatutsi bahiciwe ariko imibiri yabo ikaba idahari. Ahandi henshi twibukira haba hari imibiri ihashyinguye, ariko aha ntihari kuko yajugunywe muri Nyabarongo. No mu bwicanyi bwo mu 1963 Abatutsi baratemwe bajugunywa muri Nyabarongo no mu yindi migezi”. Yasabye abitabiriye iki gikorwa kuvana isomo mu mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bakareba icyerekezo gikwiye umuntu, bakumva ko abakoze ibibi batari mu mateka yahise gusa, kuko ingengabitekerezo ya jenoside, ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi bigihari kugeza na n’ubu.

Nyakubahwa Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Jean Damascène BIZIMANA

Yashoje ashimira itorero EPR ryisuzume rigafata icyerekezo gikwiye cyo kwigira ku mateka mabi rigahana abagize uruhare muri jenoside. Yashoje kandi yongera kwihanganisha no gukokomeza abarokotse jenoside kandi ababwira ko nta kabasha uzongera kubabasha.

Uwaje ahagarariye IBUKA ku rwego rw'igihugu
Mayor w'akarere ka karongi
Nyakubahwa visi prezida n'umutware we

Leave A Comment

Your Comment
All comments are held for moderation.