Uruhare rw’urubyiruko n’abagore mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwubahane mu muryango nyarwanda
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga amahoro, ubumwe n’ubwubahane mu muryango nyarwanda, EPR ibinyujije mu kigo cyayo cy’Amahugurwa n’Ibyandikwa (CFD), yateguye amahugurwa ahuza abagore n’urubyiruko b’abakristo n’abayisilamu muri Presbytery ya Remera, agamije kubafasha kurushaho kugira uruhare mu kubaka sosiyete itekanye kandi irangwa no kubahana.
Aya mahugurwa yabaye tariki ya 28 Gicurasi 2026 ku cyicaro cya Remera Presbytery/EPR, akaba yitabirwa n’abantu 80 barimo abagore n’urubyiruko b’abakristo n’abantu 30 b’Abayisilamu). Yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Urubyiruko n’Abagore mu kubaka amahoro, ubumwe n’ubwubahane mu muryango nyarwanda.”

Umuyobozi wugirije wa EPR, Rev Julie KANDEMA atangiza amahugurwa ku mugaragaroMu biganiro byatanzwe, abitabiriye bahuguwe ku nyigisho za Bibiliya na Korowani ku mahoro, ubumwe, ubwubahane n’urukundo hagati y’abantu. Ibiganiro byatanzwe na Rev. MUSABYIMANA Bienvenu (EPR) na Sheikh Makaka. Abatanze ibiganiro bose bibukije abitabiriye amahugurwa ko bafite inshingano zo kuba abaharanira amahoro no koroherana nk’abavadimwe, hatitawe ku myemerere no kugira uruhare mu kubaka amahoro, kwimakaza umuco wo kubahana.
Mbere yo gusoza amahugurwa, abitabiriye batekereje ibikorwa bifatika byakorwa nyuma y’aya mahugurwa kugira ngo ubutumwa bw’amahoro bugere no ku bandi.
Aya mahugurwa ni kimwe mu bikorwa EPR ikomeje gushyira imbere mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kubaka ubumwe no gushyigikira ibikorwa by’amahoro n’ubwiyunge. Biteganyijwe ko ubumenyi n’ubutumwa byatangiwe muri aya mahugurwa bizakomeza gutanga umusaruro mu muryango nyarwanda binyuze mu ruhare rw’abagore n’urubyiruko, nk’imbaraga z’ingenzi mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro arambye n’iterambere.
Amahugurwa yashojwe n’umukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wahuje urubyiruko rw’abakristo n’urw’Abayisilamu ugamije kubaka no kunoza imibanire myiza hagati y’impande zombi.








EPR team 
Islam Team
Both Teams together 
Comment (1)
Niyo levis
Good job, and this build a strong relationship