Presibiteri ya Remera: Imiryango irenga 70 yorojwe amatungo, iyabanaga binyuranyije n’amategeko irasezerana.
Itorero EPR (Eglise Presbyteriénne au Rwanda) k’ubufatanye na Compassion Internationale binyuze mu mishinga RW0524 EPR Ruyumba n’umushinga RW0523 EPR Gacurabwenge, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Kamena 2026, Mu Presibiteri ya Remera, imiryango irenga 70 yo mu paroisse ya Ruyumba yorojwe amatungo magufi (Ihene n’ingurube) indi iritura, indi 16 yo mu paroisse ya Gacurabwenge yorozwa inka zihaka mu rwego rwo kuyifasha kwiteza imbere no kwikura mu bukene. Hatanzwe ibikoresho bitandukanye ku matsinda yiteje imbere, umuryango umwe utari ufite aho kuba ushyikirizwa inzu, ndetse imiryango 18 yabanaga mu buryo bunyaranyije n’amategeko irasezerana.
Ni igikorwa kitabiriwe, n’abagenerwa bikorwa, abayobozi batandukanye barimo inzego bwite za leta ndetse n’abahagarariye ubuyobozi bwa Compassion Internationale. Umushyitsi mukuru yari umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka kamonyi.

Umuyobozi wa presbytery ya Remera, Pasiteri Bizimana JeromeAtanga ikaze, umuyobozi wa presbytery ya Remera, Rev Bizimana Jerome, avuga ko koroza abantu amatungo, gutanga imashini zidoda, izikora imipira yo kwambara, izikora inkweto, gusezeranya imiryango mu mategeko ndetse n’imbere y’Imana yabanaga idasezeranye, no koroza inka abantu, byose ari ibikorwa by’ivugabutumwa rigamije guhindura imibereho y’abaturage. Ati:” Abantu twigisha ijambo ry’Imana tuba tugamije ko banagira n’imibereho myiza kugira ngo babashe kwibeshaho. Nk’uko narimbivuze ko ari igikorwa cy’urukundo, abahawe amatungo turabasaba nabo kuzabigenza uko bitura, ntibizirikane bo ubwabo gusa, bakumva ko amatungo bahawe azabyara bakoroza n’abandi.”
Umuyobozi uhagarariye Compassion Internationale, yibukije aborojwe, yaba amatungo magufi cyangwa inka ko bahawe italanto bakwiriye kugenzura mu rwego rwo kwiteza imbere ndetse no kwikura mu bukene. Yagize ati:” Compassion Internationale mu ntego zayo nyamukuru dufite, ijyanye no kurinda no kurengera umwana, tukamukura mu bukene mu izina rya Yesu.” Yakomeje agira ati:” ntabwo twakura umwana mu bukene ariko imyumvire y’ababyeyi idahindutse, kandi imiryango itabanye neza.” Yarangije ashimira imikoranire myiza irangwa n’umuyobozi bw’itorero EPR mu gucunga imishinga kandi ko Compassion Internationale yizeza gukomeza ubufatanye.

PF coordinator Kamonyi: Eric MUGANIRIZIMu ijambo nyamukuru, visi mayor yashimiye EPR na Compassion Internationale uruhare bagira mu iterambere ry’umwana (kuva ari muto kugeza abaye umuntu w’ingirakamaro k’umuryango, kuri sosiyete, ku gihugu) ndetse n’imibereho myiza y’umuturage. Yibukije aborojwe amatungo ko atari amatungo yo kugurushwa, ahubwo ari ukugira ngo bikure mu bukene biteze imbere babone ifumbire bahinge, beze, kugira ngo barwanye imirire mibi mu miryango.
Yagize ati:” twatangiye gahunda yo kwivana mu bukene, duharanire ko ubufasha tubonye budutera gutekereza uko tugomba kwiteza imbere, duteze imbere imiryango yacu ndetse n’igihugu muri rusange.” Nkuko umubyeyi yishimira kubona umwana akura neza akagwiza imbaraga n’ubwenge, Visi mayor yavuze ko igihugu cyishimira kubona umuturage yiteza imbere ava mu kiciro kimwe ajya mu kindi, yibukije abahawe ibikoresho ko bakwiriye kubikoresha kugira ngo babibyaza umusaruro, bikoreshwa icyo byagenewe mu rwego rwo kwiteza imbere.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Kamonyi: UWIRINGIYA Marie JoseeYashoje ashimire itorero EPR ndetse n’umufatanyabikorwa Compassion Internationale uruhare ruziguye ndetse n’urutaziguye mu mibereho myiza y’umuturage, ndetse avugako impinduka umuturage akeneye nawe agomba kuyigiramo uruhare no guhindura imyumvire kugira ngo atere imbere.

Imiryango yahawe inka zifite amezi

Imiryango 21 yasezeranye imbere y'Imana muri EPR Paruwase ya Gacurabwenge


















