Amahugurwa y’abayobozi b’amashuri: Imiyoborere myiza y’ikigo, gucunga neza umutungo, mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi
Kigali-Rwanda, Kanama 2026 — Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi no kongerera ubushobozi abayobozi b’ibigo by’amashuri mu miyoborere myiza no gucunga amashuri, EPR binyuze mu ishami ry’uburezi hateguwe amahugurwa yahuje abayobozi b’ibigo n’ababungirije bashinzwe amasomo, ndetse n’abacunga umutungo baturutse mu bigo 20 bifashwa na DM, abera ku Isano.
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yari agamije kongerera ubushobozi bw’abayobozi kugira ngo barusheho gucunga ibigo by’amashuri mu buryo bunoze, buboneye kandi bushyira umunyeshuri ku isonga. Abayobozi b’ibigo n’ababungirije bashinzwe amasomo bahuguwe ku ngingo ebyiri z’ingenzi: “Managing School as an Organization” na “Working with Parents and Entire Community.” Izi ngingo zibanda ku miyoborere myiza y’ikigo, gukorana neza n’abagira uruhare mu myigire y’umwana, gufata ibyemezo bishingiye ku makuru, ndetse no guteza imbere imikoranire hagati y’ishuri, ababyeyi n’umuryango mugari.
Abitabiriye bibukijwe ko ishuri rikora neza rishingira ku buyobozi bufite icyerekezo, gukorera hamwe no kugira uruhare kw’ababyeyi n’umuryango mu burezi bw’abana. Ubufatanye nk’ubu bufasha gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’abanyeshuri no gukemura ibibazo bibangamira uburezi. Aya mahugurwa yitabiriwe kandi n’abacungamutungo, yibanze ku gucunga neza umutungo w’ikigo no gutanga raporo. Abitabiriye bungutse ubumenyi ku gutegura no gukoresha ingengo y’imari, gukurikirana imikoreshereze y’umutungo, kubika inyandiko neza no gutanga raporo ku gihe kandi mu mucyo.
Aya mahugurwa yagaragaje ko imiyoborere myiza, imicungire myiza y’umutungo, kubufatanye n’ababyeyi n’undi wese ugira uruhare mu myigire y’umunyeshuri, ari inkingi mu kubaka ishuri ritanga uburezi bufite ireme.

Nyakubahwa Prezida n'umuvugizi w'itorero, Rev Dr Pascal Bataringaya asoza amahugurwaMu ijambo Nyakubahwa Perezida w’Itorero yagejeje ku bitabiriye mu gusoza aya mahugurwa, yabashimiye uruhare n’ubwitange bagaragaje. Yabibukije ko umurimo unoze usaba kwitanga, guharanira inyungu rusange no kugira umutima wihangana mu nshingano ze za buri munsi.
Yashimangiye ko Imana yabahaye ubushobozi bwo gucunga neza ibyo amashuri bayoboye, bityo bakaba bafite inshingano zo kurera neza abana yabahaye no kuyobora ibigo bashinzwe mu bwitange, ubunyangamugayo, hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi n’imibereho myiza y’abana.
Intego nyamukuru ni imwe: Amashuri ayobowe neza, akorana n’ababyeyi n’umuryango, akoresha neza umutungo, kandi aha buri mwana amahirwe yo kwiga ntawe uhejwe.

Abayobozi n'abungirije bashinzwe amasomo, bahuguwe na Bwana Jean Nepomuscene NZAMUTUMA umukozi wa REB
Abayobozi n'abacungamutungo, bahuguwe na DAF w'itorero, Mr Phocas Ugirabe